Print

Ikipe ishobora gutanga Manchester United gusinyisha Zinedine Zidane yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2018 Yasuwe: 2676

Biravugwa ko Bayern Munich yifuza gutandukana n’umutoza wayo Niko Kovac kubera umusaruro mubi,bityo bari kuvugana na Zinedine Zidane kugira ngo aze kumusimbura.
Zidane ni uwa mbere ku rutonde rw’abatoza Bayern Munich yifuza ndetse barifuza kumuzana kugira ngo abafashe kuva ku mwanya wa 5 bariho muri Bundesliga.

Abayobozi ba Bayern Munich barifuza ko uyu mwami wa UEFA Champions League, Zidane yaza kubafasha kwegukana igikombe cya Champions League badaheruka gukozaho imitwe y’intoki.

Zidane yavuye mu ikipe ya Real Madrid ayifashije gutwara UEFA Champions League 3 zikurikiranya,bimuhesha amahirwe yo kurwanirwa n’amakipe arimo Manchester United na Bayern Munich.

Byavugwaga ko Zidane ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United gusimbura Jose Mourinho ushobora kwirukanwa mu mpeshyi,ariko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern munich nkuko ibitangazamakuru biri kubitangaza.