Print

Zimbabwe: Bisi yahiye yica abagenzi barenga 40 abandi barakomereka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 November 2018 Yasuwe: 1242

Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Karere ka Gwanda, mu birometero nka 550 mu majyepfo ya Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo, yabereye

Umuvugizi wa Polisi ya Zimbabwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ati “Kugeza ubu tuzi ko abarenga 42 bapfuye,”

Nyuma y’iyo mpanuka, itangazamakuru rya leta rivuga ko ikigega cya gaz yaturikije iyi bisi cyari icy’umwe mu bagenzi bari bayirimo.

Usibye abavugwa babaruwe bapfuye, abandi benshi nabo bakomerekejwe bikomeye n’ubushye.

Uyu muvugizi w’igipolisi akaba yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko byibuze abantu 20 ari bo bahiye, harimo abahiye bikabije.