Print

Umukobwa watwaye umutima Neymar Jr akamutera gutandukana n’ umukunzi we yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2018 Yasuwe: 3354

Giovanna Lancellotti umaze iminsi mu mujyi wa London,ni umwe mu bakinnyi ba filimi bakomeye muri Brazil ndetse bakundwa na benshi mu bagabo kubera uburanga bwe buhebuje.

Neymar Jr yatandukanye na Marquezina mu kwezi gushize

Byavuzwe ko uyu mukobwa ariwe watwaye umutima Neymar,bituma atandukana na Bruna Marquezine bari bamaze iminsi bakundana.

Neymar yivuyemo ubwo yatangaga igitekerezo ku ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram wavugaga ko ari mu mujyi wa London,uyu mukinnyi nawe amumenyesha ko ariho ari ari kwitegura umukino wa gicuti wa Brazil na Uruguay.

Neymar na Lancellotti ntibarashyira hanze iby’urukundo rwabo gusa ibinyamakuru byemeje ko bamaze iminsi bateretana.

Lancellotti yahakanye ko akundana na Neymar gusa avuga ko ari inshuti bisanzwe ndetse bamaze imyaka 10 baziranye.