Print

Impunzi ibihumbi 50 z’ Abarundi zaratashye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2018 Yasuwe: 875

Muri aya mezi ashize hari amakuru avuga ko impunzi zashyizweho igitsure kugira ngo zitahe.

Mu bihumbi amagana by’Abarundi bahungiye mu bihugu bituranye muri iyi myaka ya vuba, Tanzania niyo ibarwamo benshi cyane, barenga ibihumbi magana abiri.

Catherine Wiesner, umuyobozi mpuzabikorwa wa HCR mu karere, yavuganye na Prudent Nsengiyumva wa BBC avuga ko hari abandi Barundi amagana HCR yafashije gutahuka bava mu bindi bihugu by’akarere.