Print

Umukunzi wa Justin Bieber asa n’ uwamennye ibanga ko bashakanywe rwihishwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 November 2018 Yasuwe: 2017

Justin na we yatangaje ifoto yabo bombi iherekejwe n’amagambo ayisobanura agira ati: "Umugore wanjye ni mwiza bihebuje".

Hailey, umunyamidelikazi w’imyaka 21 y’amavuko, na Bieber, icyamamare mu njyana y’umuziki wa pop, bari batangajwe mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka ko bashakanye mu ibanga.

Hailey, ufite abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni 15, yahinduye izina akoreshaho n’incamake y’umwirondoro we.

Hari hakomeje kumvikana ibihuha ko aba bombi bakashanye bari i New York mu mezi abiri ashize, ariko icyo gihe Hailey yarabihakanye.

We na Justin w’imyaka 24 y’amavuko, mu kwezi kwa karindwi bari batangaje ko bemeranyijwe kuzabana nk’abashakanye. Icyo gihe, Justin yanditse kuri Instargram agira ati: "Hailey, nkunda cyaneeee buri kintu cyose kijyanye nawe! Niyemeje cyane kuzamara ubuzima bwanjye menya buri gice cyawe cyose ngukunda mu bushishozi n’umutima mwiza”.

Yongeyeho ati "Umutima wanjye URUZUYE NEZA kandi NI UWAWE WOSE kandi ITEKA nzagushyira imbere y’ibindi!”
"Ni wowe rukundo rw’ubuzima bwanjye Hailey Baldwin kandi sinakwifuza kububanamo n’undi uwo ari we wese."

Justin afite abamukurikira kuri Instagram miliyoni 102, mu gihe Hailey we ahakurikirwa n’abarenga miliyoni 15.
Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko Hailey yamaze gutanga ubusabe bwo gukoresha by’umwihariko izina rye rishya kugira ngo arikoreshe ku bicuruzwa kandi abuze n’undi muntu uwo ari we wese kuba yarikoresha.

Hailey yagaragaye i New York ku wa kane nijoro yambaye izina Bieber ryanditse mu mugongo w’ikoti ry’ijaketi ryo mu bwoko bwa denim, mu gikorwa cyari cyateguwe na kompanyi ikora imyenda ya Levi’s.