Print

Rayon Sports yemeye kurekura Ndayishimiye Eric Bakame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2018 Yasuwe: 3517

Kuri iki cyumweru,taliki ya 18 Ugushyingo 2018, nibwo Rayon Sports yahaye Bakame urwandiko rumwemerera kwishakira indi kipe dore ko amakipe menshi ateze amaboko kugira ngo yegukana uyu munyezamu uri mu ba mbere mu Rwanda.

Bakame wari umaze imyaka 5 afatira Rayon Sports,yashinjwe kugambanira ikipe n’umutoza Ivan Minnaert bitewe n’ikiganiro cyamamaye hirya no hino yagiranye n’umufana w’iyi kipe uzwi nka Kibonge.

Bakame yari amaze amezi 6 adakina ndetse aherutse kurega Rayon Sports imaze amezi 6 yaranze kumuhemba kandi yemera ko ari umukozi wayo.

Bakame wari ufite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports,aherutse gutangaza ko ubusobanuro yasabwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku makosa ashinjwa yabutanze bakabwanga ahubwo bakamusaba kwandika avuga ko we na komite ya Gacinya Dennis bagurishaga imikino (match fixing),arabyanga.

Bakame yavuze ko hari amakipe menshi ari kumushaka arimo na AFC Leopards gusa yayabwiye ko nta byangombwa bimwemerera kuyerekezamo afite ndetse agomba kubanza kubishaka.


Ibaruwa ikora ku mutima Bakame yandikiye umuryango wa Rayon Sports