Print

Ubutabazi ku cyorezo cya Ebola muri Kongo bwahagaze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 November 2018 Yasuwe: 498

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo yatangaje ko inyeshyamba zagabye igitero "mu ntambwe nkeya" uvuye ku kigo cy’ubutabazi bwihuse ku ndwara ya Ebola kiri muri uwo mujyi uri mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Kongo.

Abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, byabaye ngombwa ko bahunga bakahava ubwo igisasu cyaterwaga ku nyubako bari barimo.

Ntibizwi igihe ibi bikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya Ebola i Beni bishobora gusubukurirwa.

Minisiteri y’ubuzima ya Kongo yegetse iki gitero cyagabwe ku kigo cy’ubutabazi bwihuse ku ndwara ya Ebola ku barwanyi ba ADF, umutwe w’inyeshyamba ugendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu ukomoka muri Uganda watangiye gukorera muri Kongo guhera mu myaka ya 1990.

Ariko ntibiramenyekana uwarashe igisasu ku nzu yari irimo abakozi 16 ba OMS.

Cyaguye kuri iyo nzu ubwo habagaho kurasana, kandi byashoboka ko cyaba cyatewe n’inyeshyamba, abasirikare bo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Kongo cyangwa igisirikare cya Kongo.

Abo bakozi ba OMS babanje guhungira mu gice cyo hasi cy’iyo nzu, mbere yuko bava i Beni berekeza mu wundi mujyi.

Hashize amezi abiri abakozi bo mu bikorwa by’ubuzima bo muri aka karere bahagaritse gutanga inkingo n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga ku ndwara ya Ebola nyuma y’igitero cy’inyeshyamba cyahitanye abantu 18.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, abasirikare barindwi bo mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri Kongo n’abasirikare 12 ba Kongo barishwe mu gikorwa gihuriweho cyo guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF.

BBC yatangaje ko iyi ndwara ya Ebola imaze guhitana abantu barenga 200 muri aka karere ka Kongo kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka - ku nshuro ya cumi mu mateka y’iki gihugu - mu kwezi kwa munani uyu mwaka.