Print

Gisagara: Coaster yari itwaye abakwe yarenze umuhanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 November 2018 Yasuwe: 3411

Iyi modoka ya kompanyi itwara abantu ya Alpha, yakoze impanuka mu masaha ya saa cyenda z’urukerera rw’ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Iyi modoka yibirinduye igeze mu kagari ka Mugombwa ko muri uyu murenge wa Mugombwa mu gihe abari bagiye mu bukwe bendaga kugera iwabo kuko bari bagiye mu murenge wa Muganza wo muri aka karere.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe naho abandi bagakomereka bakajyanwa kwa muganga.

Uyu muvugizi avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana kuko umushoferi yahise anatoroka ubu akaba agishakishwa ngo iperereza rikomeze, gusa bitewe n’amasaha impanuka yabereye hakaba hakekwa ko yatewe n’umunaniro ukabije w’umushoferi.