Print

Umupfumu wahaye Perezida Trump ukwezi kumwe ngo abe yeguye ati ‘yansabye imbabazi’

Yanditwe na: 19 November 2018 Yasuwe: 2621

Mu mwaka ushize nibwo uyu mupfumu witwa Abieyuwa Yuwa w’ imyaka 66 yavuze ko Trump agomba kwegura bitarenze ukwezi kumwe bitaba ibyo agapfira muri Perezidansi ‘White House’.

Itangazamakuru ryamubajije impamvu hashize amezi menshi Perezida Trump atarapfuye kandi atareguye avuga ko Trump yamusabye imbabazi.

Yagize ati “Umva munyamaku, mu Isi ya roho haberamo ibintu bikomeye utabonesha amaso. Nagiye muri White House Trump ansaba kutamwica”

Yakomeje agira ati “Yari afite ubwoba ku buryo icyo nari kumusaba yari kugikora. Yabwiye ko agiye gusubizaho green card, nk’ uko mu bibona Trump yarahindutse biriya byose ni ukubera nje”

Ikinyamakuru Afrique24 cyavuganye n’ uyu mupfumu cyatangaje ko kitakwemeza niba Perezida Trump yarahindutse kubera uyu mupfumu gusa ngo uko yitwaraga akigera ku butegetsi siko akitwara muri iyi minsi.

Umuherwe Donald Trump yabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu mpera za 2016 atsinze umudemukarate Helaly Clinton bari bahanganye.