Print

Antoine Griezmann yashyize atangaza impamvu yatumye aterekeza muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2018 Yasuwe: 1492

Nkuko Griezmann yabitangarije ibinyamakuru byo mu bufaransa birimo France TV na Canal +,FC Barcelona yaramwifuje cyane ariko yanze kuba uwa kabiri kuri Messi ibyo we yise kumubera lieutenant.

Griezmann yavuze ko yanze kwerekeza muri Barca kubera Messi

Yagize ati “Biragoye kwanga kwerekeza muri FC Barcelona igushaka gusa hari ikipe iba igukunda,uri umukinnyi wayo wubashywe ndetse imishinga yayo iyubakira kuri wowe,ukanga kuyivamo.Buri muntu wese muri Atletico yanyeretse ko ankeneye ndetse banyongereye umushahara.

Kujya kuba lieutenant wa Messi byatumye nterekeza muri FC Barcelona cyane ko abakinnyi dukinana banyoherereje ubutumwa bwinshi,baransura ndetse bambwira ko Atletico ari mu rugo.

Griezmann amaze gutsindira FC Barcelona ibitego 6 muri La liga ndetse Atletico Madrid iri ku mwanya wa 3 aho irushwa inota rimwe na FC Barcelona ya mbere.