Print

APR FC yamaze gushyiraho umutoza usimbura Dr Petrovic

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 2516

Uwari umutoza wa APR FC Ljubomir "Ljupko" Petrović,aherutse kwandika urwandiko rwo gusezera ku kazi ko gutoza ikipe ya APR FC yahesheje igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize,avuga ko kubera uburwayi bw’umutima afite abaganga be bamusabye gusezera ku butoza.

Mulisa yamaze gusubizwa akazi ko kuba umutoza mukuru wa APR FC

Nyuma y’uru rwandiko,ubuyobozi bwa APR FC bwicaye bwemeza ko Jimmy Mulisa ariwe ugiye kuba akora nk’umutoza mukuru wa APR FC.

Ntabwo ari ubwa mbere Jimmy Mulisa agiye gutoza APR nk’umutoza mukuru, kuko na mbere y’uko Petrović ahabwa akazi ko gutoza iyi kipe, yasanze Jimmy Mulisa ariwe mutoza mukuru.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa CAF Champions League uzayihuza na Club Africain yo muri Tunisia, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018,uwo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018.


Comments

elie 20 November 2018

ni byiza cyane kuba yagiriwe icyo kizere ariko byaba byiza bakimurekeye ntihaze undi mutoza ngo yongere abe uwungirije. aruko bigenza byaba bivuze ko asigariraho ikipe igihe itarabona umutoza .
kuri ubu namubwira ngo congratulations