Print

Karekezi Olivier ari mu batoza bashaka gutoza ikipe yo muri Kenya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 1828

Karekezi wavuye muri Rayon Sports mu ntangiriro z’ uyu mwaka,ari ku rutonde rw’abatoza 30 bari gushaka akazi ko gutoza ikipe ya Gor Mahia muri Kenya idafite umutoza nyuma yo kugenda k’Umwongereza Dylan Kerr wayihaye igikombe cya shampiyona.

Karekezi ashobora kwerekeza muri Gor Mahia

Ikinyamakuru Goal cyavuze ko Karekezi ahanganye n’abandi batoza bafite amazina akomeye nka Pieter De Jongh, Calum Shaun na Luc Eymael uherutse gutandukana na Free States Stars yo muri Afrika y’Epfo.

Ku munsi w’ejo,Luc Eymael watoje Rayon Sports yabwiye iki kinyamakuru Goal ko perezida wa Gor Mahia,Ambrose Rachier yamuhamagaye akamusaba ko yaza gutoza iyi kipe gusa ntacyo bumvikanye.

Rachier yabwiye Goal ko abatoza 30 bamaze kwandika basaba gutoza Gor Mahia ndetse ibyangombwa byabo babishyikirije akanama gashinzwe gushaka umutoza aho bazatangaza 3 mu minsi iri imbere bagakora interview.

Karekezi ntabwo aheruka kuvugwa mu mupira w’amaguru nyuma yo gutandukana nabi n’ikipe ya Rayon Sports,bamwe mu bayobozi bayo bumunanije.