Print

Umukobwa yakunze umusore udafite igitsina bamarana umwaka atarabimenya ngo nta wundi azakunda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 November 2018 Yasuwe: 3487

Uyu musore mbere y’ uko akundwa na Fedra yimishanyaga n’ abakobwa benshi ariko muri bose nta n’ umwe wigeze amenya ko nta gitsina afite.

Uyu musore yabwiye The Sun ko yakoraga uko ashoboye ku buryo umukobwa yumva anyuzwe kandi adakoresheje igitsina cyane ko nta n’ icyo afite.

Abajijwe impamvu atabwiye umukunzi we ko nta gitsina afite yavuze ko akunda ko abantu bavumbura uko ameze aho kwihutira kubibabwira.

Yagize ati "Ndareka abantu bakamenya aho kubabwira uko nteye”

Ubwo The Sun yatangazaga iyi nkuru uyu muhungu yarimo akurikiranwa n’ abaganga bamubwiye ko bazamuteraho igitsina ariko nabo batizeye 100% niba kizajya kimufasha mu mibonano mpuzabitsina.

Andrew yageze aho abwira Fedra ko nta gitsina afite ariko ntibyamubujije gukomeza kumukunda nubwo atizeye niba azakira.

Fedra ati “Ni inshuti yanjye ikomeye tuvugana byinshi. Ni ubwa mbere numvishe iki kibazo gusa nzakomeza mukunde”

Ikinyamkuru The Sun ntabwo cyatangaje ubwenegihugu bwa Fedra Fabian na Andrew Wardle.


Comments

Charles 20 November 2018

Yooooooo !!! Mana weeee !!! Ni agahinda nyine nta kundi !!!! Imana igufashe igitsina bazaguteraho kizakore pe !!!! Wenda waba rutahizamu sha bigakunda !!! Imana ibyumve rwose !!