Print

Umuhanzikazi Dolly Parton yamenye ibanga rikomeye ryamufashije kuba amaranye n’umugabo we imyaka 52

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 2891

Dolly Parton w’imyaka 72, yashyingiranywe n’umugabo we Carl Thomas Dean muri Gicurasi 1966 afite imyaka 18 ariko muri iyo myaka yose uyu mugabo ntiyigeze amwivangira muri muzika ye cyangwa ngo akabye kumugenzura.

Yagize ati “Njye n’umugabo wanjye dufitanye umubano mwiza.twabanye ubuzima bwacu bwose.Nkunda kugenda ariko ntabwo angenzura.Ndagenda cyane ariko iyo ngarutse turishimana cyane.Ntabwo yita ku myambarire yanjye cyangwa ibyo nkora,ikimushimisha ni ukubona nishimye gusa.”

Dolly Parton yavuze ko umugabo we adakunda kwigaragaza mu ruhame ariyo mpamvu badakunda kujyana mu ma concerts ye,cyangwa mu birori byo gutanga ibihembo bitandukanye.

Uyu mugabo wa Parton afite ibanga rikomeye ryo kudakunda ibintu bihenze kuko ntiyigeze asohokana nawe muri restaurant ihenze ahubwo akunze gutungura uyu muhanzikazi bakajya kugura ibyo kurya byo ku muhanda.

Muri gicurasi umwaka utaha Dolly Parton na Carl bazakora isabukuru y’imyaka 53 bazaba bamaze babana aho bazasezerana bushya.

Dolly Parton yavuze ko yabwiye ikinyamakuru People ko yakundanye n’uyu mugabo ubwo yari afite imyaka 18,ubwo yamusangaga ari gufura akamuganiriza bikarangira urukundo rwabo rukuze.

Dolly Parton niwe muhanzikazi wubashywe kurusha abandi muri USA,kuko yaririmbye indirimbo zisaga ibihumbi 3,zirimo izakunzwe nka "I Will Always Love You, "Jolene", "Coat of Many Colors","9 to 5" n’izindi.



Comments

umutoni alice 2 December 2018

Dolly Parton ndamukunda icyamunyereka NGO muhobere. Benshi ntibamuzi ariko ari mubahanzi banditse amateur mu njyana ya country musics