Print

Umupilote ukomeye mu ngabo z’ubwongereza yatumye benshi bacika ururondogoro kubera gukina filimi y’urukozasoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 2259

Uyu musirikare usanzwe utwara indege za kajugujugu z’igisirikare cy’Ubwongereza yaciye ibintu hirya no hino ubwo yagaragaraga muri filimi y’urukozasoni.

Uyu mugabo usanzwe afite umugore nawe w’umusirikare,yababaje benshi mu basirikare kandi bamwe bamusabira ibihano kubera iyi mico mibi yagaragayemo kandi akora akazi gasaba kwiyubaha.

Abashinzwe imyitwarire mu gisirikare cy’Ubwongereza bahise batangira iperereza kugira ngo bafatire ibihano uyu musirikare wangije isura y’igisirikare baza gusanga aya mashusho yarafashwe mu myaka 5 ishize atarinjira muri aka kazi.

Sgt Doyle agomba gukomeza akazi ke ko gutwara indege za gisirikare no kwigisha ibijyanye n’ubupilote,nyuma y’aho basanze iyi filimi yarafashwe mbere y’uko aba umusirikare.


Umusirikare yagaragaye muri filimi y’urukozasoni n’umukinnyikazi wazo uzwi kandi afite umugore