Print

Ishyamba si ryeru hagati ya Bebe Cool na Chameleon bapfa ikipe ya Arsenal

Yanditwe na: Muhire Jason 21 November 2018 Yasuwe: 1544

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM (Kansanga), aho yavugaga ko urukundo yari afitiye shampiyona yo mu Bwongereza rwahagaze kubera ko Bebe Cool ngo adahagarika ibyo gukunda Arsenal.

Yagize ati “Mfasha ikipe ya Wakiso Giants FC na Barcelona, nahagaritse ibyo gufasha Arsenal kuko ntabwo nafasha ikipe imwe na Bebe Cool, ubu wabaye umuyobozi w’abafana bayo hano”.

Dr Jose Chameleone utarakunze kuvuga rumwe na Bebe Cool dore ko bafatwa nk’abahanzi batangiriye umuziki rimwe kuri ubu inkuru igezweho iravuga ko Chameleone atakomeza gufana ikipe ifanwa na mugenzi we Bebe Cool.

Ibi yabitangaje ubwo yarari mu rujyendo rwo kwamamaza igitaramo cye yise “Legend Saba Saba” kizaba taliki ya 7 Ukuboza 2018, i Lugogo muri ‘Cricket Oval’.aho yanavuze iyi kipe atakimenya n’amakuru yayo kuko ngo yayahariye mugenzi we Bebe Cool.