Print

Pep Guardiola yatangaje ikintu atakoze kimubabaza cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2018 Yasuwe: 1879

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’abanyeshuli bo muri kaminuza ya Liverpool bari bamutumiye ngo aganire nabo,yababwiye ko yicuza kuba atarakandagiye muri kaminuza kandi yarakundaga kwiga mbere y’uko atangira gukina.

Guardiola yabwiye abanyeshuli bo muri kaminuza ya Liverpool ko ababazwa no kuba atarize muri kaminuza

Yagize ati “Nkunda gusura za kaminuza.ikintu nicuza cyane ni uko ntabashije kwiga kaminuza kandi mbere y’uko nkina umupira w’amaguru nari umunyeshuli w’umuhanga.”

Guardiola yabwiye aba banyeshuli ko umupira usobanura buri kimwe kuri we gusa mbere y’uko aba umutoza yabanje kuba umuntu ariyo mpamvu ari mu baharaniye ko intara avukamo ya Catalunya ibona ubwigenge.

Guardiola yabwiye abanyeshuli bo muri iyi kaminuza ko Premier League ariyo shampiyona ikomeye ku isi kubera guhangana kuyibamo ndetse avuga ko ubu aribwo ari umutoza mwiza kurusha muri FC Barcelona na Bayern Munich kubera ko yageze muri Premier League.

Umutoza Pep Guardiola yatangaje ko ikintu atarakora yifuza gukora ari ugutoza amakipe y’ibihugu ndetse yizeye ko mu minsi iri imbere azabikora.