Print

Ibi nibyo bintu bitanu ikoranabuhanga ritwibagiza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 November 2018 Yasuwe: 1669

Ikinyejana ya 21 ni ikijana aho ikoranabuhanga rihatse byose. Iri terambere ry’ ikoranabuhanga hari ibyo ririmo kutwambura nk’ abantu twahoranye ariko bisigaye bitugora kuko ikoranabuhanga rirera umuntu ku buryo abaho neza atigoye. Muri iyi nkuru tugiye kugaragaza ibyo iri koranabuhanga ryanyaze abantu barikoresha.

Guteranya

Muri iki gihe ntabwo umuntu akirirwa atekereza cyane igihe hari imibare akeneye guteranya ahita ashyira muri telefone ikabimufasha ikamuha igisubizo, mu gihe mbere yateranyaga imibare adakoresheje telefone kandi akabona igisubizo.

Kwandida

Mu gihe mbere umuntu yandikaga n’ ikaramu mu ikaye avuye ku rubaho ni itushi akaba azi kwandika anoza umukono ubu byose telefone irabikora. Uyu munsi niyo singombwa kwigora ufata mu mutwe uko ijambo ryandikwa, ahashyirwa ibimenyetso ku ijambo kuko wandika ijambo mudasobwa cyangwa telefone igahita iriguha uko ryandikwa.

Numero za telefone

Mbere wasanga umuntu azi numero za telefone nyinshi mu mutwe we ariko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ntawe ugishishikazwa no gufata mu mutwe kuko aho kuzibika mu mutwe azitwara muri telefone. Uyu munsi ni Abanyarwanda bake bazi mu mutwe numero y’ irangamuntu yabo.

Amatariki

Mbere umuntu byamusaba gufata mu mutwe itariki inshuti ye yavukiyeho ariko ubu iyo iyo tariki igeze facebook ihita ibikubwira.

Inzira

Uyu munsi ntabwo ari ngombwa ko ufata mu mutwe inzira unyuramo ugiye ahantu runaka, uvugana n’ umuntu kuri telefone akakuyobora ukagera aho ushaka kujya cyangwa ugakoresha ikoranabuhanga rya GPS.


Comments

mourice trading 12 April 2019

Icyinyejana cyinjiji