Print

Eden Hazard yavuze abakinnyi 2 bakwiriye gutwara Ballon D’or ntiyashyiramo Messi na Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2018 Yasuwe: 1526

Hazard yabwiye ikinyamakuru RTFB ko nubwo yagize umwaka mwiza,atiha amahirwe yo kwegukana Ballon d’or kuko hari abakinnyi bitwaye neza kumurusha.

Yagize ati “Nubwo nagize umwaka mwiza,sinkwkiriye kwegukana Ballon d’Or.Ndatekereza ko hari abakinnyi bitwaye neza kundushaNavuga Luka Modric nubwo atari kwitwara neza guhera muri Kanama ndetse na Kylian Mbappe.”

Hazard yashyizwe mu bakinnyi 30 bagomba gukurwamo uzegukana iki gihembo ku wa 03 Ukuboza uyu mwaka mu birori bikomeye bizabera mu mujyi wa Paris.