Print

AMATORA /RDC: Umukandida Kamerhe wisubiyeho ngo azashyigikira Felix Tshisekede

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 November 2018 Yasuwe: 2566

Nyuma y’umubonano bagiriye muri Kenya, Vital Kamerhe yavuze ko azashyigikira Felix Tshisekedi, umuhungu wa Etienne Tshisekedi.

Mu minsi ishize amashyaka 7 atavugarumwe n’ ubutegetsi bya Congo yahuriye I Geneve atora umukandida Martin Fayulu ngo azabahagararire mu matora ya Perezida wa Congo.

Bukeye bwaho Vital Kamerhe na Felix Tshisekedi bikuye mu bandi bavuga ko batazashyigira Martin Fayulu.

Abo bagabo babiri bari barumvikanye gushigikira umukandi Martin Fayulu, mu kugerageza gutsinda umukandida ushyigikiwe na Joseph Kabila Emmanuel Ramazani Shadari.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko kunanirwa kumvikana k’ umukandida umwe kw’ abatavuga rumwe na leta mu ari uguha ingoga ishyaka riri ku butegetsi.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila biteganyijwe ko azatanga imfunguzo za Perezida ya Congo agiye kumaramo imyaka 18.