Amazina y’ abatawe muri yombi ntabwo yatangajwe ko byabangamira iperereza
Nyandwi ati:"Ntidushobora guhita tuvuga amazina yabo kuko tukiri mu matohoza, kuko mu gihe haba hagisigaye uwidegembya afite ico yikeka kuri ubwo bwicanyi yahita aducika."
Ku bibaza ko ihagarikwa ry’abo basirikare bahoze mu gisirikare cya kera (ex FAB) bishobora gutera ingorane, umushinjacyaha mukuru arabihakana.
yagize ati:"Kubata muri yombi ni byiza kuko ni uguca umuco wo kudahana. Abantu bababaza igihe bakomeza kwidegembya”
Ndadaye, imyaka 22 agandaguwe...
Nyandwi yavuze ko guta muri yombi aba basirikare bitanyuranyije n’ amasezerano ya Arusha. Ku rubanza rwari rwaciwe mbere, Sylvester Nyandwi asaba ko rusubirwamo, kuko mbere butari buzi ko hari ahakekwaho uruhare mu iyicwa rya Ndadaye bari barasigaye bidegembya.
Nubwo umushinjacyaha wa repubulika atashatse kuvuga amazina y’abafashwe, ku mbugankoranyambaga nka whatsApp na facebook, ayo mazina yiriwe akwirakwizwaho kuva mu gitondo.
Umuco wo kudahana ugomba gukica muri Africa. Ibaze abantu bafata umukuru w’igihugu bakamucamo ibice kandi ari ingabo z’igihugu.Ugasanga nta numwe ugejejwe imbere y’ubutabera.Bravo à Nkurunziza.