Print

Akayabo Rayon Sports yatanze kuri rutahizamu Rafael Jonathan da Silva kamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2018 Yasuwe: 20696

Uyu mukinnyi uhenze mu mateka ya Rayon Sports, biteganyijwe ko asinya amasezerano muri iyi weekend gusa yagombaga kwerekwa abafana kuri iki cyumweru ariko ntibyakunze kuko Rayon Sports yabuze ikibuga cyo gukiniraho umukino wa gicuti na Etincelles FC wari kwifashishwa bamumurikira abafana.

Rutahizamu Rafael yaguzwe akayabo k’ibihumbi 50 by’amadolari ya USA

Uyu mukino wa gicuti Rayon Sports yashakaga kumurikiraho uyu rutahizamu mushya wakomwe mu nkokora n’imyitozo ya APR FC iri kwitegura gucakirana na Club Africain ku wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali yari yasabwe na Rayon Sports.

Rutahizamu Rafael yavutse ku wa 15 Nzeri 1991,avukira ahitwa Caruaru muri Brazil, aho kuri ubu afite imyaka 27 y’amavuko.

Rafael yakinnye mu makipe yo muri Brazil arimo Corinthians Alagoano, akina kandi no muri FC Red Bull Salzburg yo mu cyiciro cya mbere muri Autriche muri 2010, yakinaga mu ikipe yitwa Sousa Esporte Clube yo muri Brazil.

Nkuko umu agent we witwa Alex Karenzi ndetse unahagarariye umutoza Robertinho yabitangarije ikinyamakuru The New Times,Rafael yagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu agahita asinya amasezerano y’imyaka 2.

Uyu rutahizamu ashobora kuzabisikana na Bimenyimana Bonfils Caleb ushobora gusinyira ikipe ya Simba mu minsi iri imbere, akazasigara afatanya na Michael Sarpong waje muri Rayon Sports avuye muri Ghana.


Comments

fa 25 November 2018

Iyinkuru iranyishe pe yakinaga muri serie c kandi muri red bull Salzburg yakorereyeyo test muri juniore ahhhhh mwakiye ibiti namaguru
Guwo mugume, Christ mbondi umunya Nigeria utarigeze agera muri state Bose baraje gusa bangenda ntawigeze abimenya Rafael da sliva