Print

Ikipe David De Gea ashobora kwerekezamo yamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2018 Yasuwe: 3541

De Gea yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Manchester United kubera ko iri kumuha amafaranga make bityo yahisemo kwerekeza mu ikipe ya PSG mu mpeshyi itaha,yemeye kujya imuhemba ibihumbi 300 ku cyumweru.

De Gea agiye kwerekeza muri PSG

Nubwo PSG ariyo ivugwa cyane,Juventus nayo irifuza uyu munyezamu ndetse yo yemeye kwishyura Manchester United akayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi mu mpeshyi itaha.

PSG irifuza kugurisha Neymar mu ikipe ya Real Madrid kugira ngo icike Financial Fair Play ndetse yubakire kuri Kylian Mbappe na De Gea.

De Gea azaba asigaje amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’iyi shampiyona ariyo mpamvu Manchester United ishaka kumugurisha mu gihe yaba yanze kongera amasezerano burundu.

PSG irifuza gusinyisha De Gea amasezerano y’imyaka 4 yazarangira ahawe akayabo ka miliyoni 60 z’amapawundi cyane ko ku cyumweru agomba guhabwa ibihumbi 300.

De Gea ufatwa nk’umwe mu banyezamu b’abahanga ku isi,yageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2011 ayifasha gutwara ibikombe birimo Premier League, FA Cup, League Cup na Europa League.

Biravugwa ko PSG ishobora gusinyisha David de Gea imbanzirizamasezerano muri Mutarama umwaka utaha.