Print

Charly na Nina ,Knowless na Bruce Melody ntibigeze bitabira igitaramo cyo gufasha Papa Shafi urembeye mu bitaro bya CHUK

Yanditwe na: Muhire Jason 25 November 2018 Yasuwe: 1693

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 24 Ugushyingo 2018 nibwo muri Petite stade I remera habaye igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha D’Amour Selemani uzwi nka Papa Shafi muri filime nyarwanda aho bamwe muri bano bahanzi bagize impamvu zitunguranye zituma batitabira iki gitaramo.

Mu bahanzi bari baremeye kuzitabira iki gitaramo harimo Charly na Nina, Knowless, Mani Martin, Jay C, Gabiro Guitar, Marina, Bruce Melodie, Mico The Best na Lil G.

Gusa benshi batunguwe no kubona abahanzi 3 gusa barimo Lil G, Jay C, na Mico The Best aribo bitabiriye iki gitaramo gusa.

Mu kiganiro igihe cyagiranye na Christian wungirije muri uyu muryango wateguye iki gitaramo yavuze ko habayeho impamvu kuri Charly na Nina banageze ahabereye igitaramo nka saa kumi n’ebyiri n’iminota bakamusobanurira ko bafite izindi gahunda.

Yanavuze ko mu minsi ibiri ishize umujyanama wa Bruce Melodie yamuhamagaye akamubwira ko uyu muhanzi atazaboneka.

Butera Knowless we ngo yari yamubwiye ko yagiye muri Kenya ariko amusezeranya ko kuri uyu wa Gatandatu naba yagarutse mu Rwanda azaririmbira abakunzi be bazitabira igitaramo.

Marina we ngo telefoni ye ntiyacagamo.

Mu ijambo Mariya Yohana wari uri mu bateguye yagejeje ku bari bitabiriye nawe yitaga ‘bake beza’ yavuze ko ari iby’agaciro gufatanya mu buzima.

Ati “Ndabashimira mwese kuba mwaje. Ejo bundi tuzaba twicaye aha hari undi turi gufasha, cyangwa nzaba napfuye mumperekeze cyangwa undi azaba yarwaje tumusure.”}

AMAFOTO :

Christian hamwe na Anita Pendo

Ndimbati wo muri Papa Sava

Mico The Best

Lili G