Print

Uganda: 30 nibo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’ ubwato

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 November 2018 Yasuwe: 1198

Abantu 26 nibo bamaze kurokorwa nk’ uko byatangajwe n’ igisirikare cya Uganda kirwanira mu mazi kirimo gufatanya na polisi mu bikorwa by’ ubutabazi.

Abarohamye ni abantu 100 bari mu byishimo muri iki kiyaga. Bagendaga barya, banywa inzoga ari nako babyina umuziki.

Icyateye iyi mpanuka birakekwa ko ari ugupakira abantu barenze ubushobozi bwabwo no kuba ikirere kitari kimeze neza.

Ibikorwa by’ ubutabazi birakomeje. Abarohamye bari bagiye mu birori barohama bari hafi kugera mu mujyi wa Kampala.

Abarobyi babonye ko ubu bwato burimo kurohama bihuta bajya gutabara abari muri ubu bwato basimbukira mu bwato buto bubiri bw’ abarobyi nabwo buhita burohama. Abari bagiye gutabara nabo bapfuye.