Print

Perezida Kagame yasabye Minisante na Polisi guhagurukira mu maguru mashya ikibazo cyo KWITUKUZA

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 November 2018 Yasuwe: 21876

Yabitangirije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018.

Yagize ati “Bifite ingaruka mbi ku buzima n’ ibindi birimo no gukoresha ibinyabutabire bitemewe. Minisiteri y’ ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya”

Perezida Kagame yabikomoje ku butumwa uwitwa Fiona Kamikazi Rutagengwa yashyize kuri Twitter agira “Ntekereza ko Ikigo cy’ ubuziranenge na Minisiteri y’ ubuzima bakwiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza kuko birimo gufata indi ntera”

Inzobere mu bijyanye n’ uruhu zigaragaza ko kwitukuza uruhu bigira ingaruka ku buzima zirimo no kuba uwabikoze yarwara kanseri y’ uruhu.

Si Perezida Kagame gusa wagize icyo avuga kuri Tweet ya Fiona Kamikazi

Maurice Kayisire yavuze ko kwitukuza ari ikibazo cy’ umuryango mugari atari ikibazo cy’ abagore gusa.

Yagize ati Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Bleaching is a societal problem, not a problem for women alone !!!"

Ikigo cy’ Ubuziranenge RSB yavuze ko ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza busanzwe ndetse ko bukomeje uko byagenda kose


Uwitwa Ngango yashimiye Perezida Kagame avuga ko kwitukuza atari ibintu by’ i Rwanda

Uwita Gakuba yavuze ko kwitukuza ari ikimenyetso cy’ uko umuntu yataye ibimuranga no kutigirira icyizere.


Comments

zaninka 27 November 2018

Rwose kwitukuza nibibi harimo kwagiza umuco nyarwanda ni cyaha cyoguhinyuza imana yaturemye’abitukuza nibarekere peer


mutuyeyesu 26 November 2018

none c kugirango dufatanye turwanye ibyo abanu bakoresha bitikuza turamenya ibyemewe na let aribihe bariya babikora nabyemezo babifitiye cg ariya mavuta tuarayaca nayo kwitukuza mumuco nyarwanda subamo


Rwanda 26 November 2018

nanga mukorogo nimana irabizi... abiga mukorogo bantera isesemi....All of them are brainwashed


monica 26 November 2018

Dukwiye kwishimira uko Imana yadushimiye,kuko niba yarakwirabuje bikwiye kukunyura,kuko erega ntanicyo bitwaye! Ese iyo utukuye wiraburaga,bigufasha iki cg wiyungura iki mubuzima?


emmanuel 25 November 2018

Iki ni ikibazo gikomeye. kwitukuza nta patriotisme irimo,nukwisanisha nabazungu kdi nta muzungu wihindura umwirabura ! twemere uko turi kandi turi beza cyane.