Print

Kirehe: Umukobwa wapfuye yakoraga icya Leta , umubyeyi we ashobora kutabona uko ajya kumushyingura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 November 2018 Yasuwe: 24807

Uyu mukobwa w’imyaka 20 yigaga ku Ishuri rya APAPEN i Kirehe mu bijyanye n’Ubukerarugendo. Ubwo yari mu bizami yafashwe n’ uburwayi asaba uruhushya bamaze kurumuha agwa hasi, bahita bamujyana kuvurirwa mu Bitaro bya Kirehe.

Amaze koroherwa abaganga bamwoherezwa mu rugo, ari naho yaguye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo rishyira ku Cyumweru, ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Umuturanyi w’ uyu mukobwa mu murenge wa Nyakarambi yatangarije UMURYANGO ko uyu mukobwa yakundaga gusenga ndetse ko yitabye Imana iwabo bamuzaniye pasiteri ngo amusengere.

Yagize ati “Yarahembutse bamusubiza mu rugo, bukeye abwira nyina ngo arumva atameze neza ngo namubwirire pasiteri aze amusengere. Pasiteri araza arasenga, arasenga kwa kundi bafashwa bakajya mu mwuka bagira umuntu arasinziye naho bapfuye kera. Ni ukuvuga ngo yapfuye barimo kumusengera”

Umuryango wa nyakwigendera wahoze wifashije ariko ababyeyi bagurishije ibyo bari batunze kugira ngo bamuvuze ngo bigera n’ aho bafata amadeni ya banki ngo bamuvuze. Se w’ uyu mukobwa yari yaragiye hanze y’ igihugu gushaka amafaranga yo kwishyura amabanki bafashemo imyenda bavuza nyakwigendera.

Kugeza ubu ngo ntabwo biramenyekana niba uyu mubyeyi arabona uko aza gushyingura umukobwa we kuko abo aberemo imyenda bamaze iminsi bamushakisha.

Uyu muturanyi utashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko nyakwigendera Mutesi yakundana gusabana , kurimba no gusenga.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’ uko ashyingurwa.


Comments

kurama 27 November 2018

Umurenge wa Nyakarambi ntubaho yewe wamunyamakuru we! Uyu muryango utuye mumurenge wa Kigina


gatare 26 November 2018

Ubwo se uhoye iki Umunyamakuru?Yitanze adushakira amakuru none uramututse?Ibyo yanditse,yakubwiye ko "yabibwiwe n’umuturanyi".Ndakugaye cyane.Umuryango.com mukomere,turabakunda cyane.Courage.Mureke ababaca intege.Uyu mukobwa niba koko yari "umukristu nyakuri",atari "nominal Christian" (umukristu ku izina gusa) nkuko millions and millions bameze,azazuka ku munsi w’imperuka nta kabuza.Ntabwo yitabye imana,ahubwo "asinziriye mu gitaka".Imana izamuhamagara ku Munsi w’Iteka ayitabe imuzure nkuko YOBU yavuze.Soma Yobu 14:14,15.


shame on u 26 November 2018

Ark koko mwajya mureka gusonga abantu.... nkaya makuru uba wanditse uba ufite gihamya koko??