Print

Jose Mourinho ntabwo agishaka Alexis Sanchez muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2018 Yasuwe: 2170

Mourinho arifuza gutanga miliyoni 50 z’amapawundi kuri uyu rutahizamu w’umunya Autriche kugira ngo asimbure Alexis Sanchez wananiwe gutanga umusaruro kandi ariwe uhembwa menshi kurusha abandi muri Manchester United.

Arnautovic ahagaze neza kurusha Sanchez mu mwaka wa 2018

Manchester United yabuze ibitego bityo Mourinho arifuza kugura uyu rutahizamu kugira ngo amufashe guhanganira kugaruka mu makipe 4 ya mbere muri premier League y’uyu mwaka.

Arnautovic w’imyaka 29, amaze gutsinda ibitego 4, birimo kimwe yatsinze Manchester United mu mukino Westham yayitsinzemo ibitego 3-1.

Mirror yavuze ko Manchester United yitegura guha amafaranga ya mbere Westham kugira ngo ibone uyu rutahizamu mu kwezi kwa mbere gusa itaragaragaza ku mugaragaro ko imushaka.

Mu minsi ishize Arnautovic yavuze ko yiteguye kuvugana n’amakipe akomeye amushaka ndetse umuhagarariye ngo yiteguye kuvugana na Manchester United igihe cyose yamushaka.

Bimaze iminsi bivugwa ko Manchester United yifuza kurekura Alexis Sanchez ndetse nawe ashaka aho ahungira intebe yo muri Manchester United.


Arnautovic ashobora gusimbura Sanchez muri Manchester United