Print

Umushinwa yavumbuye urukingo ruzaha abantu ubudahangarwa bwo kutandura virusi itera SIDA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2018 Yasuwe: 2900

Uru rukingo ruzajya ruzajya rushyirwa muri DNA zihinduye (genetics editing) z’abana bataravuka, ndetse ruhindure uturemangingo twabo DNA ku buryo abo babyaye n’abazabakomokaho batazigera babasha kwandura virusi itera SIDA izwi nka VIH,kubera ubudahangarwa bazaba barahawe bataravuka.

Biravugwa ko abakobwa babiri b’impanga baherutse kuvuka bahinduriwe DNA zabo ndetse kuri ubu izo bafite zahawe ubudahangarwa bwo kutazigera bandura agakoko gatera SIDA.

Benshi mu bahanga mu by’ubuzima bahise barwanya ubu bushakshatsi bwa He Jiankui ndetse bituma bacikamo ibice abandi bacika ururondogoro.

Nkuko associated Press ibitangaza, He Jiankui ukomoka ahitwa Shenzhen mu Bushinwa yavuze ko yageze ku musozo w’ubushakashatsi bwe,kandi yavumbuye ikintu gikomeye.

Ubu bushakashatsi bwahise bwamaganwa muri UK ngo kubera ko butizewe neza ndetse bunyuranyije n’amahame y’ubuvuzi.

He Jiankui yavuze ko yagerageje uyu muti ku bagore 7 batwite ndetse abana babyaye bavutse DNA zabo zibaha ubudahangwarwa bwo kutandura VIH.

He Jiankui yavuze ko yakoze ubu bushakashatsi atagamije kurinda abantu ibyorezo,ahubwo yifuzaga ko nibura abana bazajya bavuka bafite ubudahangarwa bwo kutandura VIH ndetse bizarinde ahazaza h’isi korekwa na SIDA dore ko ubusambanyi bukomeje kwiyongera.

Uyu mugabo agerageza guhindura igi rizavamo umwana akariha ubushobozi bwo kutandura VIH ndetse umwana uvutse akabuvukana ku buryo n’abazamukomokaho batazigera bandura VIH.



Uturemangingo tuzajya dukosorerwa muri mudasobwa


Comments

rukebesha 26 November 2018

Igihe cyose abantu bashaka guhindura DNA,byatera izindi ngaruka.Imana yayikoze,niyo yonyine yabikora ntibigire ingaruka.Nubwo bitanditse muli bible,Imana yari yahaye Adamu ADN yari gutuma agasaza kandi adapfa.Ariko amaze gusuzugura Imana,yongeye guhindura ADN ya Adamu,bituma asaza arapfa.Abantu bumvira imana,izongera ibasubize "ukudapfa",binyuze kuli ADN.Bazatura mu isi izaba paradizo,abandi bajye mu ijuru.Soma 2 petero 3:13.