Print

Niyigaba Robert wari gitifu w’ umurenge wa Kigembe yitabye Imana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 November 2018 Yasuwe: 6135

Nyakwigendera yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Gisagara Gasengayire Clemence yabwiye UMURYANGO ko Niyigaba yari amaze iminsi arwajwe n’ umuryango we.

Yagize ati “Yitabye Imana muri uyu mugoroba. Yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal”

Nyakwigendera Niyigaba yari arwaye indwara y’ umwijima arinayo yazize.


Comments

Uwimana venuste 29 November 2018

RIP , Abakozi wayoboye ntituzibagirwa ineza n’uurugwiro byawe. Imana izakwakire mubayo


mazina 27 November 2018

RIP Niyigaba Robert .Ni inzira ya twese.Ariko nk’umukristu,ndibutsa abantu bose ko muli Yohana 6:40,Yesu yatwijeje ko azazura abantu ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Gusa abo azabikorera,ni abantu bamwizera gusa.Nukuvuga abakora ibyo adusaba.Bisobanura ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza batazazuka (abicanyi,abarwana,abasambanyi,abajura,abakora amanyanga,abibera mu byisi gusa ntibashake imana bakiriho,etc...).Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ni ikinyoma kiba kigamije guhoza abasigaye gusa.