Print

Umukozi wa RIB yafatiye gitifu mu cyuho yakira ruswa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 November 2018 Yasuwe: 4032

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, nibwo umukozi w’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB yafashe Gitifu Makuza ari kwakira ayo mafaranga yahabwaga n’umuturage washakaga gufunguza umubyeyi we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Jeorgette yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyumuyobozi w’akagali ka Kareba.

Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko kugeza ubu gitifu Makuza agifungiye kuri sitasiyo ya Mukamira.

Uhamijwe ruswa uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.