Print

Urutonde rw’abakinnyi b’ibyamamare bazwiho gukunda itabi ku buryo bukomeye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2018 Yasuwe: 2719

Radja Nainggolan ukina muri inter Milan mu Butaliyani,uzwiho kuba umukunzi w’agatabi byaribuwe, yasabye inzego ziyobora umupira ko zakomorera abakinnyi bakajya batumagura agatabi ku mugaragaro,ngo bifasha abakinnyi kumererwa neza.

Nainggolan yabwiye France Football ko iyo yanyoye agatabi aba amerewe neza ndetse bimufasha kubaho mu buzima busanzwe atuje ndetse atari umuntu mubi nkuko abantu babikeka.

Nainggolan ntiyahamagawe mu ikipe y’Ububiligi yitabiriye igikombe cy’isi kubera kwanga guhemukira umwotsi cyane ko yabisabwe n’umutoza we Roberto Martinez akamuhakanira.

Bamwe mu bakinnyi bakoronijwe n’agatabi:
Lionel Messi

Radja Nainggolan

Mesut Ozil

Wayne Rooney

Jack Wilshere

Joe Hart

Memphis Depay

Mario Balotelli