Print

Mukarujanga yagize icyo yibwirira abasore bifuza kumutereta

Yanditwe na: Muhire Jason 28 November 2018 Yasuwe: 3467

Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema ni umwe mu bakinnyi bazwiho kugira umwihariko mubyo akina adore ko benshi bajya bibaza niba agira umukunzi gusa ntibabimenye.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Ugushyingo 2018 , nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Mukarujanga arimo kuvuga kubijyanye n’uko yiyumva mu rukundo.

Yavuze ko kuri iki gihe bigoye kuba umuhungu yaza kumubwira ngo bakundane kuko ngo benshi muribo amagambo bashobora gukoresha babimubwira menshi yarayabwiwe aho mu gisubizo cye gitomoye yavuze ko byagora uwo muntu wifuza kumutereta.

Ati” Sinzi kuko ntabwo bicyoroshye kuntereta ,mba nibaza ijambo wambwira.”

Abajijwe ibye na Kanyombya yasubije ko akenshi babonana ndetse ko na mugitondo ashobora kumucaho akamusuhuza kuko ngo ni umuturanyi we.