Print

Bobi Wine yandagaje bamwe mu bayobozi ba Uganda bongeye guhagarika igitaramo cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2018 Yasuwe: 1121

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine yangiwe gukorera igitaramo muri aka gace ashinjwa ko atabimenyesheje polisi nkuko Ezekiel Emitu uhagarariye polisi yo mu gace ka Aswa River yabitangarije Daily Monitor.

Yagize ati “ Ntabwo twigeze tubona amakuru avuye ku bari gutegura iki gikorwa ko hari igitaramo kizabera Smiling Panda, ni muri urwo rwego rero tutari kwemera ko kiba kuko tutari kubasha kubacungira umutekano. Twabagiriye inama yo kugihagarika.”

Bobi Wine wari wamaze kugera muri aka gace yagombaga gukoreramo iki gitaramo kimwe mu ruhererekane yise "Kyarenga Extra",yatangarije kuri Facebook ko ari inzika agifitiwe na Leta ya Uganda kuko ngo yari amaze ibyumweru 3 yandikiye polisi yo mu gace ka Gulu ariko ikaza guhagarika iki gitaramo nabi.

Yagize ati “Igitaramo cyacu cyari kubera Gulu cyahagaritswe. Twandikiye polisi mu byumweru bitatu bishize tubamenyesha iby’iki gitaramo ndetse tubabwira ko dukeneye abadufasha mu gucunga umutekano. Twubahirije amategeko yose, kandi dushora amafaranga menshi mu gutegura iki gitaramo.Polisi yaje aho twagombaga gukorera igitaramo ishwanyaguza ibyapa byacu itaduhaye ubusobanuro.

Baturage ba Gulu,nifuzaga kugirana ibihe byiza namwe ariko mu gihe kiri imbere bizakunda.Ndabizi ko Imana nibishaka tuzava muri uyu mwanda,tukongera kwishima muri Uganda nshya.”

Igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe mu gihe kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko we n’abandi 34 bashinjwa ubugambanyi bitaba urukiko rw’akarere ka Gulu.

Bobi Wine yongeye kwerekana ko ubuyobozi bwa Uganda bumugendaho