Print

Umuganga ari mu byishimo bikomeye by’uko amaze kwica abarwayi 140 ku bushake

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 December 2018 Yasuwe: 4495

Marc Van Hoey yavuze ko atazahagarika kwica abarwayi bazahaye, badashobora gukira,kuko Leta y’Ububiligi yabyemeye mu mwaka wa 2002.

Uyu muganga wabaye icyamamare kubera aka kazi ke,yabwiye abanyamakuru ko amaze igihe kinini yica abantu barwaye indwara zikomeye bigaragara ko zitakira ndetse abanza kubaza abagize imiryango yabo mbere yo kubahitana.

Marc Van Hoey yavuze ko amaze kugira inama imiryango igera kuri 500 kugira ngo yemere ahitane abantu babo bafite uburwayi budakira kandi bubabaza cyane aho abagera ku 140 babyemeye,abandi bamutera utwatsi.

Muri 2002,Ububiligi bwabaye igihugu cya kabiri cyatoye itegeko ryemerera abaganga kwica abarwayi barwaye indwara zidakira kandi zibabaza cyane mu rwego rwo kubaruhura,ariko bikorwa habanje kubazwa imiryango yabo nabo ubwabo.