Print

Rubavu: Umusirikare warasiye abaturage 3 mu kabari yakatiwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 December 2018 Yasuwe: 1265

Umwanzuro w’ urubanza wasomewe mu ruhame ahabereye icyaha, mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu.

Umucamanza Major Muhigirwa Gérard yavuze ko nyuma yo kumva impande zose, basanze " Pte Ngendahimana ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi akaba akatiwe igifungo cya burundu."

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwamusabiye gufungwa burundu no kwirukanwa mu gisirikare.

Uyu musirikare yari akurikiranyweho icyha cyo kurasira abantu batatu mu kabari, umwe agahita yitaba Imana, undi akabivanamo ubumuga budakira mu gihe undi akiri mu bitaro.

Leta y’u Rwanda yari yahamagajwe nk’umukoresha, urukiko rwanzuye ko ntacyo leta yabazwa kuko icyaha yagikoze yarangije akazi, akaba ariwe ugomba kubiryozwa wenyine, akishyura indishyi yaciwe.

Me Musabwa Frederic wunganira umuryango wa Benimana Jmv wahitanywe n’ uyu musirikare ko yatangaje ko bagiye kujurira urukiko rwirengagije ingingo yerekanye ubushize, ko leta Pte Ngendahimana akorera igomba kumwishingira.

Ibyaha Pte Ngendahimana yahamijwe byabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2018 ubwo yarasaga nyiri akabari Hakizimana Vincent (wacitse ukuguru) Benimana Jmv waguye mu bitaro bya Ruhengeri bukeye bwaho na Nzabahimana Theoneste ukiri mu bitaro.