Print

Yvan Buravan ngo uretse no kuririmba azi no gukina umukino wa Karate

Yanditwe na: Muhire Jason 6 December 2018 Yasuwe: 1200

Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan mu muziki kuri ub ni umuhanzi umaze kwandika izina mu Rwanda kubera ibikorwa bye by’umuziki nyuma yo kwegukana ibihembo bikomeye birimo prix decouverte itegurwa na radio y’abafaransa ,Taliki ya 1 Ukuboza yanakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe n’abantu benshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Buravan yabajijwe uko yuyumvaga nyuma yuko ahuriye na Se kurubyiniro yatangaje ko ari ibyishimo byinshi kuri we ndetse ko ari umugisha kuba umuryango we waje kumushyigikira.

Mu kiganiro hagati yabajijwe nina nawe yarakinnye ku mukino wa Karate kubera ko se ubusanzwe yarazwiho kwigisha uyu mukino ndetse akaba ari umusaza uwufitemo amateka ,yasubije ko uriya mukino atawukinnyeho cyane gusa ko yawukinnyeho igihe gito ahita abivaho kuko ngo yakundaga gukina umupira w’amaguru ndetse no kuririmba.

Yagize ati” Nakuze atakibirimo cyane ari mu bantu bo hejuru batitoza cyane ariko namubonye akina karate gusa njyewe sinigeze mbijyamo cyane.”

Yakomeje avuga ko nubwo we atabikoze cyane gusa ngo bakuru be baratojwe nibo babashije kwiga Karate mu buryo bwimbitse ,ngo kuko we icyo gihe yakundaga gukina umupira w’amaguru ndetse akunda n’umuziki.