Print

Umugabo wafatiwe mu nzu ya Taylor Swift ashaka kumusambanya ku ngufu yakatiwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2018 Yasuwe: 1018

Uyu mugabo yafatiwe mu nzu y’uyu muhanzikazi muri Mata uyu mwaka ubwo yinjiraga akoresheje urwego muri iyi nyubako y’uyu muhanzi iherereye mu mujyi wa New York, yarangiza akamena ikirahuri cy’idirisha akinjira.

Roger Alvarado yagiye mu bwiherero bw’iyi nzu ya Taylor Swift arakaraba ndetse ajya kuryama ku buriri bwe aramutegereza kugira ngo amufate ku ngufu nkuko byasobanuwe n’ubushinjacyaha.

Ku munsi w’ejo taliki ya 07 Ukuboza 2018 nibwo urukiko rwemeje ko uyu Roger Alvarado ahamwa n’ibyaha byo kwizirika kuri uyu muhanzikazi, gushaka kwiba no kugirira nabi umuhanzikazi Taylor Swift.

Roger Alvarado yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano w’iyi nyubako ya Taylor Swift,ayurira n’urwego,ageze hejuru amena ikirahuri cy’idirisha arinjira ndetse aryama ku buriri bw’uyu muhanzikazi kugeza mu gitondo.

Urukiko rwemeje ko uyu mugabo azafungwa amezi 6 guhera ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka,ndetse ahabwe abaganga bo mu mutwe bamuvure.

Alvarado ukomoka ahitwa Homestead muri Florida,yahawe kandi igihano cyo guhezwa muri New York imyaka 5.

TMZ yatangaje ko umuhanzikazi Taylor Swift atakiba muri iyi nzu nyuma yo kwibasirwa n’umugabo witwa Eric Swarbrick nawe watangiye kumwandikira inzandiko z’urukundo kuva muri 2016 kugeza ubwo yazaga mu nzu ye yambaye mask afite umugozi,imbunda n’icyuma aje kumufata ku ngufu ariko agakomwa mu nkokora na polisi.



Alvarado yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kubera kwinjira mu rugo rwa Taylor Swift