Print

Pep Guardiola yandagaje Eden Hazard wavuze ko Manchester City idafite umukinnyi umeze nkawe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2018 Yasuwe: 2809

Guardiola yavuze ko gushaka Eden Hazard bidashoboka kuri we nubwo uyu kapiteni w’Ububiligi aheruka gutangaza ko nta mukinnyi Manchester City ifite umeze nkawe.

Guardiola yavuze ko adakeneye Hazard

Yagize ati “Ntabwo tuzigera dukenera Hazard.Ndameranya nawe kubyo yavuze ko ndi umutoza mwiza ndetse nemera ko ari umwe mu bakinnyi beza ku isi.”

Hazard yatangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru ko Manchester City ifite abakinnyi benshi beza ari ko idafite umeze nkawe bituma benshi bakeka ko ashobora kuyerekezamo.

Uyu Mubiligi asigaranye amezi 18 ku masezerano ye muri Chelsea ndetse yanze kuyongera bituma benshi bavuga ko ashobora kwerekeza mu makipe akomeye arimo na Real Madrid.

Chelsea irakina na Manchester City kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino wa shampiyona urabera ku kibuga cya Stamford Bride saa moya n’igice z’ijoro.