Print

Umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi yahishuye ibanga akoresha

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 December 2018 Yasuwe: 13564

Uyu mugabo w’ Umwongereza yavuze ko umukino udasaba ibikoresho bihambaye ‘Nelson Mandela yakinaga buri gitondo ari muri gereza’ ariryo banga rituma akurura abagore cyane ‘Iteramakofe’.

Afrikmag yatangaje ko Elba w’ imyaka 40 avuga ko umukinnyi w’ iteramakofe bimusaba gukora imyitozo ituma ahorana imbaraga zidashira, bigatuma umubiri we ugira ishusho nziza.

Yagize ati “Nkunda gusimbuka umugozi cyane, kuko mu minota 10 gusa umuntu aba yamaze kurema mu mikaya ye imbaraga umuntu wose ukeneye no kubira ibyuya. Aka kanya ndumva umuntu wifuza kumera nkange yumvise ibanga”
Bamwe mu bagore n’ abakobwa bakunda abasore bakora siporo cyane izo kurwana cyangwa abasirikare kuko iyo bari kumwe baba bizeye umutekano wabo.

Gusa ntibibujije ko hari abakunda abagabo bafite amafaranga n’ imodoka zihenze.