Print

David Beckham yasize umugore we mu rugo asohokana n’ikizungerezi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2018 Yasuwe: 2556

Beckham w’imyaka 43 yagaragaye ari kumwe na bamwe mu bakozi be ndetse n’uyu munyamideli w’umunya Denmark bituma benshi bacika ururondogoro cyane ko uyu mugabo amaze iminsi mu bibazo n’umugore we Victoria.

Beckham uri kwimenyereza umujyi wa Miami cyane ko ariho ikipe ye ya ruhago Inter Miami izajya ikinira,yavugishije ibinyamakuru bitandukanye kubera ifoto yafotowe afashe ku mugongo umunyamideli Helena Christensen.

Beckham yasize umugore we n’abana be bari gutegura ibirori by’iminsi mikuru ya noheri,ajya muri Miami ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu kirori kirimo no kwamamaza ikipe ye ya Inter Miami.

Kuwa Kane w’iki Cyumweru nibwo David Beckham yateguye ibirori bikomeye mu mujyi wa Miami byo kwishimira ubufatanye yagiranye na British Fashion Council na Adidas aho n’uyu mugore Helena yari mu batumirwa bakomeye.



Comments

bebe 9 December 2018

ariko namwe ntimugakabye!!!??nge mbonye ntakidasanzwe pe ntabitangeje cg birenze mbonye.aba stars nabo baragowe ntibaba ari ninshuti zisanzwese???