Print

Perezida Trump yakinnye ku mu byimba Perezida Macron kubera imyigarambyo ya Gilets Jaunes

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 December 2018 Yasuwe: 2040

Abigaragambya bagaragaye bose bambaye udukote tw’ imihondo kuko ariryo bara rigaragarira cyane umuntu uri kure.

Umuvugizi wa Perezida Macron yanze kugira icyo avuga ku magambo y’ Ububyara Perezida Trump yavuze kuri Macron.

Trump yagize ati “Nezejwe n’ uko inshuti yanjye Emmanuel Macron n’ abigaragambya bumvikanye ku mwanzuro nagezeho mu myaka ibiri ishize"

Perezida Trump ibi yabivuze ashaka kumvikanisha ko mu myaka ibiri ishize aribwo yafashe icyemezo cyo gukura Leta zunze Ubumwe za Amerika mu masezerano ya Paris yo kurengera ikirere.

Yongeyeho ko amasezerano ya Paris ari mabi kuko atuma ibiciro by’ ingufu byiyongera bigaha urwaho abanduza ikirere.

Perezida Trump yakomeje yigaragaza nk’ aho ariwe ushyigikiye kurengera ikirere mu gihe Macron washaka kuzamura umusoro w’ ibitoro ashaka ko ikirere cyandura.

Ati “Amerika turashaka ikirere n’ amazi bisukuye ariko abasora b’ Amerika ntabwo basukura ikirere abandi bacyanduza”

Imyigaragambyo yiswe Gilets Jaunes yatumye Perezida Macron yisubiraho areka kuzamura imisoro ya Peteroli n’ ibiyokomokaho.