Print

Nyampinga wa Kentucky yatawe muri yombi azira koherereza umwana w’imyaka 15 amafoto ye yambaye ubusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2018 Yasuwe: 1652

Ramsey BethAnn Bearse yoherereje uyu mwana w’umuhungu amafoto 4 yambaye ubusa ku rubuga rwa Snapchat,nyina w’uyu muhungu arayabona niko guhita yerekeza ku biro bya polisi kumurega nayo imuta muri yombi.

Uyu mukobwa yemereye abapolisi ko yakoze amakosa akoherereza uyu mwana amafoto 4 kuri snapchat cyane ko yahoze ari umunyeshuli we.

Bearse usanzwe afite umugabo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko yahose yigisha ku kigo cyitwa Andrew Jackson Middle School cyo muri Leta ya Virginia muri USA,aho yahuriye n’uyu mwana w’umuhungu.

Ramsey BethAnn Bearse yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ndetse ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza cyangwa agacibwa ibihumbi birenga 90 by’amadolari ya US.