Print

‘Mu Bufaransa essence ikwiye kujya itangirwa ubuntu kuko yibwa muri Afurika’ - Minisitiri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 December 2018 Yasuwe: 3822

Uyu wahoze ari Minisitiri utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Africa24.info ko peterole ijya mu Bufaransa ivuye muri Afurika, igurwa ari 10% indi ikaba icukurwa mu buryo bw’ amanyanga.

Ngo Ubufaransa burayitunganya bukayigurisha Abafaransa ku giciro cyo hejuru kandi bwayiboneye ubuntu.

Uyu mugabo aganira n’ iki kinyamakuru yahishuye ko guverinoma y’ Ubufaransa kuzamura imisoro ku bitoro bitazakunda.

Yagize ati “Ubufaransa bukura peteroli mu bihugu birenga 10 bya Afurika. Si Peteroli gusa ahubwo n’ amabuye y’ agaciro arimo na uranium, ntabwo numva impamvu amashanyarazi na essence bizamuka buri mwaka kandi byinshi muri byo byibwa mu bihugu bwakoronije”

Uyu mugabo yasabye abigaragambya gukomeza kwigaragambya ariko bakirinda kwangiza ibintu, asaba Ubufaransa kumva amarira y’ abaturage.


Comments

HITAYEZU 9 December 2018

IBYO NI UKURI (NIBAYIBAHERE UBUNTU KABISA)