Print

Inshuti z’umukunzi wa Diamond ntizemerewe kwifotozanya nawe no ku musura

Yanditwe na: Muhire Jason 10 December 2018 Yasuwe: 5996

Nyuma yuko Diamond yemeje ko ari mu rukundo na Tanasha Donna umukobwa ufite inkomoko muri Kenya ndetse akemeza ko bateganya ubukwe mu gihe cya vuba kuri ubu uyu mukobwa yakarijwe umutekano aho n’inshuti ze zakumiriwe.

Uyu mukobwa wari usanzwe agaragara mu ruhame nta murinzi afite kuri uyu wa Gatanu yagaragaye mu kabyiniro k’i Nairobi kitwa Kiza Lounge ari kumwe n’umurinzi wamuhozagaho ijisho umunota ku wundi.

Nta muntu n’umwe wari wemerewe kwegera uyu mukobwa ndetse no kuba yafata amafoto ye. Uyu mukobwa yari yicaranye n’inshuti ze eshatu ndetse n’umurinzi wari uri kumuhozaho ijisho buri kanya. Iyo inshuti ze zajyaga kubyina cyangwa se mu bwiherero yasigaraga areba muri telefoni kuko ntiyari yemerewe gupfa kuzikurikira.

Ibi bije nyuma yuko Diamond atangaje ko yakunze uyu mukobwa kubera ko ateye neza ,afite igihagararo ndetse ko ari umukobwa w’umutima ndetse ashimangira ko ubwiza bwe burenze ubwa Zari bahose bakundana.