Print

Leta ya California yatewe n’imbeba nini zingana n’imbwa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2018 Yasuwe: 6653

Izi mbeba ziswe Nutria ziri kurya imyaka zibifashijwemo n’amenyo maremare yazo byatumye abaturage benshi bahinda umushyitsi ndetse bavuga ko bishobora kubateza inzara.

Hari hashize imyaka 40 izi mbeba zishwe ariko zongeye kugaruka ziteza akaga abantu zangiza imyaka yabo biyushye akuya bahinga.

Abahanga bamaze gufata umwanzuro wo gukoresha imbwa kabuhariwe mu guhiga izi mbeba ngo zicwe zitarateza ibyago birenze ndetse byemejwe ko hagiye gukoreshwa imiti kabuhariwe kugira ibafashe kuvumbura aho izi mbeba zihishe bazihitane zitarateza amapfa.

Izi mbeba za Nutria zipima ibiro bisaga 30 ndetse ngo imwe ibyara byinshi ku buryo zororoka ku buryo bukomeye.

Abahinzi b’abanyamurava batangiye guhiga izi mbeba bitwaje imbunda zikoreshwa mu guhiga,kugira ngo bazirimbure zitarakora ibara.