Print

Afurika y’Epfo ntiyabwiye u Rwanda icyatumye ihamagaza Ambasaderi wayo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 December 2018 Yasuwe: 1928

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko nta baruwa Afurika y’ Epfo yigeze yandikira u Rwanda

Yagize ati “Twala yarabitubwiye ariko ntabwo yigeze atubwira impamvu yatubwiye ko bamuhamagaje, ni Dean w’ abambasaderi amaze igihe kirekire nta yandi makuru dufite”

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na Afurika y’ Epfo biri muri gahunda yo kunoza umubano wabyo ndetse ko iyi gahunda izakomeza.

Twala ni Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012.

Ahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.


Comments

Hategekimana 12 December 2018

Kwigiza nkana.

South Africa has summoned the Rwandan envoy in Pretoria after a Rwandan pro-government news site reportedly called a key minister a "prostitute".

Lindiwe Sisulu, the South African international relations minister, has also been criticised on Twitter by a senior Rwandan official.


kuku 11 December 2018

Ohahahahahahaha ngo ntabwo azi icyatumye bamuhamagaza ahwiiiiiiiiiii imbavu weeeeeeeeee ayiweeeeeee


Karorero 10 December 2018

Tujye tureka kwigiza nkana rimwe na rimwe.