Print

Manchester United yafatiye umwanzuro ukomeye Paul Pogba utumvikana na Jose Mourinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2018 Yasuwe: 3416

Pogba amaze imikino 2 ya Shampiyona adakina kubera ko yananiwe imikinire ya Mourinho ndetse uyu mutoza aherutse kumwita virusi imunga abakinnyi ba Manchester United n’imikinire yayo.

Pogba waciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya Manchester United ubwo yavaga muri Juventus aguzwe akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi,ntiyumvikanye na Mourinho byatumye amwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Ubuyobozi bwa Manchester United bwabwiye Pogba waherukaga gusaba kurekurwa akigira muri FC Barcelona ko batazigera bamurekura uretse amasezerano ye arangiye kuko bakimubonamo ko ari umukinnyi ukomeye.

Ikipe ya Juventus yagaragaje ko yifuza kongera gusinyisha Paul Pogba ariko uyu mukinnyi n’umuhagarariye witwa Mino Raiola barifuza kwerekeza muri FC Barcelona.