Print

Umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila wa Kongo ibihano bye byongerewe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 December 2018 Yasuwe: 702

Mu gihe cy’undi mwaka, aba bategetsi 14 ntibemerewe kwinjira mu gihugu icyo ari cyo cyose mu bihugu 28 bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, kandi imitungo bafite muri ibyo bihugu nayo ifatirwe.

Muri aba bahanwe, harimo na Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-perezida mu matora ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Ni we Perezida Joseph Kabila wa Kongo yifuza ko yamusimbura ku butegetsi.

André Alain Atundu Liongo, umuvugizi w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo ari na rwo rwatanze Bwana Shadary nk’umukandida-perezida, yamaganye icyo yise kwivanga mu matora ya Kongo k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Aganira n’umunyamakuru wa BBC Poly Muzalia, Bwana Liongo yagize ati: "Uku ni ukumushyira mu kato...mu gihe ari umuntu ufite ubushobozi kandi ugaragaza gahunda ihamye yo kuyobora igihugu cyacu.

"Ubu ni uburyo bwo kwivanga mu bikorwa by’amatora no kugena rwose uko abaturage bazatora, badatora Bwana Shadary".

Yongeyeho ati: "Amahirwe tugira ni uko abaturage bari maso kandi baburiwe, bakaba bazabasha kwitorera uwo bashaka aho kuba uwo ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bishaka..."
Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize, Léonard She Okitundu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo, yasabye Federica Mogherini, ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ko uyu muryango wakuriraho ibihano Bwana Shadary mbere yuko amatora ya perezida aba.

Mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe, umuryango w’Ubumwe bw’Afurika na wo wari wasabye ko ibyo bihano byakurwaho.