Print

Robertinho na Yannick batangaje uko biteguye umukino w’ishyiraniro bazahura na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2018 Yasuwe: 3025

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 saa yine za mu gitondo, nibwo Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC,aho abakinnyi bakoze isaha imwe bimenyereza kugumana umupira no kongerera ingufu abakinnyi.

Robertinho yabwiye abanyamakuru ko ikipe imeze neza ndetse n’abakinnyi bari ku rwego rwo hasi bahagaze neza ku buryo kuri uyu wa Gatatu bazashimisha abafana.

Yagize ati “Twateguye neza umukino.Ntibyari byoroshye kuko tumaze iminsi 3 dukinnye undi mukino ukomeye. Hari abakinnyi bari kuzamura urwego ku bijyanye n’ingufu n’amayeri ndetse n’imikinire myiza. Tugiye gukina Derby ya 3 ikurikirana. Tugiye gukina n’ikipe ikomeye ku rwego rumwe na Rayon Sports, Derby ni derby. "

Uretse Robertinho wahamirije abanyamakuru ko abakinnyi bahagaze neza,Yannick Mukunzi ukina hagati muri Rayon Sports nawe yemeje ko biteguye guhangana na APR FC itaratakaza amanota muri shampiyona ariko basabwa kwitanga cyane.

Yagize ati “Ikintu cya mbere cyo kwitondera ni ukugira concentration kuko iyi ni derby, ni match iba ikomeye . APR ntabwo ari ikipe mbi ariko navuga ko twiteguye neza."

Aya makipe agiye gucakirana ku mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’u Rwanda anganya amanota 15 gusa APR FC ifite ibirarane 2 itarakina.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite Muhire Kevin wagiye mu igeragezwa mu, Mugheni Fabrice wavunikiye mu mukino wa AS Kigali, Tuyishime Eric Congolais wavunikiye mu myitozo yo kuwa mbere tariki 10 Ukuboza 2018 na Caleb Bimenyimana wahagaritswe na FERWAFA imikino 4 mu gihe APR FC izaba idafite Imanishimwe Emmanuel Mangwende uheruka kurushinga, Buteera Andrew wavunikiye mu mukino wa Club Africain na Sugira Ernest utaragaruka.

Umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 kuri Stade Amahoro i Remera, guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni 2000 FRW, 3000 FRW, 5000 FRW, 10.000 FRW.



Amafoto:Rwanda Magazine


Comments

quintagatera 11 December 2018

Ariko mbabaze nkubu Emmanuel Imanishimwe aba agiye ate? Niba ataravunitse ?!!!